415: Turashim' Imana yuko twavukiye Ku ngoma y'Umwami Yesu

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Turashim' Imana yuko twavukiye
Ku ngoma y'Umwami Yesu, Nyir’ imbabazi.
Iyo tuvuka ku ngoma ya Satani, None tuba twihebye,

Ref:
Yesu, tugukunde cyane (X 3) Kuko watwitangiye !

2
None baba badutapfunir' itabi,
N'amajosi n'amaboko byuzuy' impigi :
Byos'Umwami Yesu yabidukuyeho, Nukw aduh' amahoro.

3
Dukunde Yes' udukunda turi bato !
Yaturemeshej’ Ijambo ryayo ryonyine;
Yaduhaye n'ababyeyi badukunda,Batureran' ineza.