291: Nubwo nd' umwana muto

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Nubwo nd' umwana muto bwose, Jye nd' agatama ka Yesu; Mbasha no kwinjira mw irembo Rijya mu Bwami bw'Imana.

Ref:
Njye nshyira neza, (X 2) Murokozi, Kwizera kwanjye ( x 2) Muri Wowe.

2
Nubwo nd' umwana muto bwose, Yesu, war' umeze nkanjye; Umwuka wawe n'
ump' ubwenge, Ni bwo nzasa nawe rwose.

3
Nubwo nd' umwana muto bwose, Nsa n'urum' iyo hakeye; Yesu ni we
munyabubasha, Anshorez' ukuboko kwe.

4
Jye ndi muto; ndacyari mw isi, Mfit' ubugingo bugufi : Mukiz' ubwawe n'
ubw'iteka; Muri bwo mbone kurama.