301: Ndi agatama ka Yesu

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Ndi agatama ka Yesu, Ndanezerewe cyane. Mfit' Umwungeri mwiza; Ajy' andagira neza. Arankunda, ndabizi; Ijwi rye ndaryitaba.

2
Ajy' anyahura neza; Ntanyica, ntankubita. Kand' angenza buhoro, Ajy’ andagir’
aheza. N'iyo nagiz' inyota, Anshor' amazi meza.

3
Singitinya, noneho :Ndi mu ntama za Yesu : igihe ni kigera, Akanshyura mu rugo
Nzagir' umunezero; Nta bukene kwa Yesu.