304: Harihw Inshuti y'abana

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Harihw Inshuti y'abana Ihoraho mw ijuru, Ibakund' urukundo Rutagir' iherezo.
Nubw'inshuti zo mw’isi Zaduhararuka, Inshuti yacu, Yesu, Ntiyaduhemukira.

2
Kandi mw ijuru ry'Imana, Har' uburuhukiro Bw'abana bamukunda Bakambaz'
Imana, Se Ahw abagenzi bato Bajya basohora; Baruhukir' iteka Mu mahor’
adashira.

3
Nyir'urugo rwo mw ijuru N' Uwatubabarijwe. Ahamagar' abana Ngo binjire muri
rwo.N’ urugo rwiza cyane Rw'amahoro masa; Kand' ibyishimo byaho Birut' iby'abo mw isi.

4
Harihw amakamba yera Y'abana bakijijwe Bazaherwa mw ijuru Na Yesu
bakoreye. Abamushimishije Bakunz’ izina rye, Azabagororera Ingororano nziza.

5
Harihw indirimbo nziza Y'abana bakijijwe Bazaririmb' iteka,Basohoye mw
ijuru:Ishim’ urukundo Uwabacunguye;Kand' abayiririmba Ntabwo bazacogora

6
Hariho n'imyenda yera Y'abana bakijijwe N'impundu z'ibyishimo N'inanga
z'izahabu.Abakunz' Umukiza Bazabigabirwa, Tukiriho dukunde Yes' urukundo
rwinshi.