419: Har' Umwami wa kera

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Har' Umwami wa kera;Yar’ umugwaneza.
Hari kuri Noweli, Areb' umutindi;
Yaratoraguraga Udukwi ku kwezi.
Imbeho yari nyinshi; Yendaga no kumwica.

2
Nukw abaz' umwambari W'umuhungu muto,
At’ Uriya mutindi,Uz' i wabo, mbese?
Und’ aramusubiza,Ati: Ye, ndahazi :
Aba mu kirorero Cyo hirya y'umusozi.

3
Ati : Ngwino, mwambari,Tumugemurire.
Nzanir' amafunguro N’ibyo kunywa n'inkwi.
Barahagurukana,Badatiny' imbeho,
Kandi bihanganira Umuyaga w'icyago.

4
Nyum' umwan' ariheba,Atakir' Umwami,
At' Imbeh’ iranyishe :Biramera bite ?
Nukw aramubwir' ati :Jy'ushing' aho mvuye :
Ubunyinya bw'imbeho Ntabwo buribukwice!

5
Umwan' abigenz' atyo,Ager' ikirenge
Mu cy'Umwami, shebuja, Maz' ashir' imbeho.
Umwami n'umwambari Baca mu rubura,
Bajy’ ah' umutind' ari,Baramugemurira.

6
Natw' inshuti za Yesu.Twa kwimeny' ubwacu.
Nkuko twababariwe,Tubabarirane.
Abajvana na Yesu Gutabar' abandi
Na bo bazagabana Umugisha w'Imana