420: Habay’ umuntu twizeho

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Habay’ umuntu twizeho; Izina rye ni Yosefu—kera.

2
Yar'afit’ abavandimwe, Nyamara barahemutse—cyane.

3
Bamujugunye mu bushya, Basig’ umwend' amaraso—menshi.

4
Hanyuma, bamucuruza N'abantu b'lshimayeli—bamwe.

5
Babeshya se, bavuga ko Yariwe n'inyamaswa mbi—si byo.

6
Mw Egiputa, yarafunzwe; Iherez' arafungurwa—neza.

7
Abon’ ukw arotorera Umwami waho, Farawo—koko.

8
Bamufunguy' ahinduka Igisonga cya Farawo—cyiza.

9
Hatey' inzara, bene se Bamanuka kwihahira—i we.

10
Yanga kubirondorera,Ngo bemer' ibyo bakoze—bibi.

11
Iherezo, barihana,Nukw arabababarira— rwose.

12
Abakiran' imbabazi,No kwimuka, barimuka—bose.

13
Baraza, bav' i Kanani, Bazana na se, Yakobo—ubwe.

14
Uko ni ko Yosefu uwo Yakijije bene wabo—bose.

15
Bisa n'ubuntu bwa Yesu Yagiriy' ababisha be—ni twe !