300: Bana, ntimugire—Icyaha mukora

< Abana > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bana, ntimugire—Icyaha mukora, Ntimutonganishwe—N'uburakari.

2
Bana, kuko muri—Aba Yesu Kristo, Nukw ingeso zanyu—Zib' ingeso ze.

3
Yavugag’ iteka—Iby'ukuri byose, Nta by'isoni Yesu —Yigez' akora,

4
Nta n'umwe yigeze—Kugirira nabi Kuko Yes' iteka—Yangag' ibyaha.

5
Har' ufit' ubwenge—Bwo kuboshya nabi: N' Umwanzi Satani—Uhora hafi.

6
Abasezeranye—Kwimura Satani No kurek' ibyaha,—Mwe kumwumvira.

7
Yes' azabafasha—Kumurwanya cyane, Kuk' ubwe wenyine—Yamunesheje