65: Yesu n'ibyishimo byanjye

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Yesu n'ibyishimo byanjye Ku ko yuzuy' urukundo. Ashobora gukomeza Umunyantege nke wese.Amp'ubushizicbw'amanga Amp' imbaraga zikwiye. Naho nanyura mu rupfu, Yesu n'Umwungeri wanjye.

2
Umugozi w'urukundo Ni wo Yes' ambohesheje. Nta bwo n'urupfu rwabasha
Kuntandukanya na Yesu.Nemeye yukw antegeka Nzamwumvira muri byose. Yankijije kubw' ubuntu Nazinutsw' ibyaha byose!

3
Mbumbatiwe n'Umukiza Mu ma boko y'urukundo. Urwo rukundo rw'ankunda.
Simfit' uko naruvuga.Ni we wampay' imbaraga, Zifash' umutima wanjye. Yes' ubu
ni w' unyobora Mu rugendo rwanjye rwose.