1
Uyu munsi mwiza w'urwibutso
rwo kuvuka kw'Umukiza, Nimwumv' iri jambo n'iry' ukuri. Yesu yaje mur' iyi si.
Ref:
Yemwe bantu mwese muririmbe, Muririmbe byumvikane! Mut' i cyubahiro n'icy'
Imana N'amahoro mw isi.
2
Nta bwo mfit' ifeza n'izahabu Byo kukuzanira Mwami. Nguhay' umutima wanjye,
Yesu, Uwute gek' uk' ushaka.
3
Muze twese, duhimbaz' Imana Ko yatwerets' urukundo. Yatwohe rerej'
Umucunguzi Umwana we Yesu Kristo.