66: Nageze ku Mwami Yesu

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Nageze ku Mwami Yesu
None mu mutima wanjye Harimw izuba ry'ubuntu Rimurik' iminsi yose.

2
Umutim' uraririmba Yuko nabohowe rwose. Negerey' Umwami Yesu Ndirimban'
umunezero.

3
Umuriri w'ubuntu bwe Uri mu mutima wanjye. Agakiza ke muri jye Ni nk'umuraba mu mazi.

4
Non' Umwami Yesu Kristo Na muberey' ubuturo! Ndetse nahaw' Umufasha
Umwuka w'isezerano!

5
Ubw' Umwuk' azabazaho Muza herako mumenya, Yuko nicaranye namwe
Byavuzwe n'Umwami Yesu.

6
N'ukuri yatugezemo Asigay' aba na na twe Ngwino wih' Imana Yera Yoz' uwo
mutima wawe.

7
Ubwo Yes' azagaruka, Aje mu bwiza bw'ijuru. Nzahindurwa nse na Yesu
Ndusheho gushim' Imana!