63: Mwami Yesu uranyobore

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Mwami Yesu uranyobore, Mur' iyi nyanj' ariyo si. Mur' uyu muraba mwinshi Kubw' umuyaga w'inkubi.Mwami Yesu Uranyobore, Ni wowe niringira.

2
Mwami Yesu uranyobore, Uhoz' umutima wanjye. Iy' uvuz' ijambo rimwe inyanj'
iherakw ituza. Mwami Yesu uranyobore mpore ntsind' ibyo bishuko.

3
Mwami Yesu uranyobore, Ntsi ndir' ibingerageza. Byinshi bishaka kunshuka
Ndetse no kumpumy' amaso.Mwami Yesu uranyobore, Mpozwe n'amahoro yawe.