1
Mu gihe cyo gusenga, amase ngesho yacu Agera kure cyane, atambuka n'inyenyeri. Umutima w'umuntu ujy' imbere y'Imana, Ugakomang' urugi, Ushaka kureb' Imana.
2
Nta mahoro yuzuye twabona mur' iyi si, Kwa Data ni ho gusa hasenderey'
amahoro. Umutim' uzatuza,N'umucy' uzaba mwinshi, Niba dukurikiye inzira
y'amasengesho.
3
Ndetse n'umwana muto uzi gu seng' Imana, Nta bw' azagir' ubwoba, azafashwa
no gusenga.Kandi nti twibagirwe yukw aho tujya hose, Yuko gusenga kwacu kugera
ku Mana Data!