61: Kubw' urukundo rwinshi

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Kubw' urukundo rwinshi rwa tumy' aza kunshaka, Anshyira ku bitugu anjyana mu rugo rwe.Haririmbw' indirimbo nziza Ziririmbwa na marayika.

Ref:
Yaj' aje kunshaka kugira ngw ankize. Yamvanye mu musayo w'urupfu. Yanshyize mu rugo rwe rw'intama.

2
Yesu, Mwungeri mwiza, Yanzu ye mu mutima. Aherakw ambwir' ati, Mwana
Wanjye nakunze.Uko ni kw iryo jwi rye ryiza Ryahojej' umutima wanjye.

3
Nta bwo nakwibagirwa ko ya vuy' amaraso. Ubwo bamwambikaga na rya kamba ry'amahwa, Kandi ku musaraba ni ho Nshimir' Umwami Yesu Kristo.

4
Ubu nsigaye ngendera mu mucyo w'ukuri. Mfit’ amasezerano mur' iyo nzira
ncamo, Nzahora nshim' Umwami Yesu Iteka ryose nezerewe.

5
Ibihe birihuta ndindiriy'igitondo, Ubw' uzampamagara unyinjiza mw ijuru.
Nzahagarar' imbere yawe Nezerewe kandi ndirimba.