69: Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru

< Indirimbo z'Agakiza >



DOWNLOAD PDF

1
Igihugu cyiza kiradutegereje mw ijuru,
Kizicarwamo n'abatowe na Yesu.
Kand' iminsi turimo nayo nikw ihita ningoga
Uwihangany' azaragw' icyo gihugu.

2
Dor' ubwami bw'Imana buregereje!
Dor' ubwami bw'Imana buregereje!
Mutima wanjye ba maso, Utungan' iminsi
yose.
Dor' ubwami bw'Imana buregereje!

3
Twizeye rwose kuzabon' icyo gihug' uko kiri,
Dutegereje gus' uwaducunguye.
Ibimenyetso bitwereka kw agiye kugaruka,
Bitwereka ko wa munsi wegereje.

4
Kand' ibyanditswe na byo bivuga , ko Yes' aza vuba.
Kand' ubw' azagaragarira mu bicu.
Haleluya, haleluya azaboha wa mugome,
Umwe wagerageje kuturimbura.

5
Kand' abantu benshi barananiwe kutegereza,
ubakanguze vuba bya bimenyetso.
Kukw ijambo ry'Imana rishaka gusohora vuba.
N'ukuri tubona ko Yes' aza vuba.