1
Umv' intumwa zo mw’ ijuru Ziririmbira Yesu. Ziti Iman’ ishimwe cyane : Amahor’ a be mw’ isi: Kuk’ Umwana way’ avutse Uzakiz' abanyabyaha; Yesu n' Umukiza wacu : Yaje kuducungura.
Ref:
Umv’intumwa zo mw ijuru Ziririmbira Yesu:
2
Nubwo mu kiraro cy'inka,Arimo wavukiye, Ur’ Iman’ isumba byose: Twese
tugusingize. Tugushime cyane,Yesu : Ur’ Iman’ uri n'umuntu .Ur’ Imanuweli wacu : Imana turi kumwe.
3
Ur' izuba rituvira,Ur' amahoro yacu; Wemeye kuva mw ijuru.ub' umuntu wo
gupfa. Watuzaniy’ ubugingo,Ngo tukwizere, tubeho. Tunezererw’ uyu munsi Ko
duhaw’ Umukiza,
4
Nuko amoko yos’ ashime Krist' Uwera w'Imana. Hose hose bumvikane Indirimbo
z'ishimwe Amahoro nabe mw isi, Kuk’ Umwami Yes’ avutse. Yesu ni We Nshuti yacu, N’ Umuvunyi duhawe