228: Bahungu, bakobwa

< Kuvuka kwa Yesu > < Indirimbo zo Gushimisha >



DOWNLOAD PDF

1
Bahungu, bakobwa,—Nimuze mwese I Betelehemu—Mu ruhongore; Tureb' ibyo Data—Uri mw ijuru Yaduhaye twese— Mur'iri joro !

2
Hamwe n'abashumba,—Dushim’umwami Uryamye mu byatsi—Nk'uworoheje.
Dusang’ ababyeyi—Banezerewe; Duhuzen'Intumwa—Kumusingiza.

3
Nimupfukamire—Umwami mwiza Uduh’ ubugingo,—Mumuhimbaze ! Muvuze
n'impundu—Hamwe n'Intumwa; Mubwire n'abandi—Ibyo mwabonye.

4
Twese tumushime,—Wa Mwami mwiza t Tumuhimbarize—Kukw adukunda.
Dufatanye twese,—Tuvuz’ impundu, Ngw abatamumenye—Baze gukizwa.